Chairman yibukije abaturage ko umutekano ariwo soko y’iterambere rirambye

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi ubwo yahuraga n’abatuye mu Turere twa Musanze na Nyabihu yabibukije ko umutekano bakwiye kuwufata nk’umurongo utukura utagomba kurengwa n’umuntu n’umwe, bityo bakagira uruhare runini mu kuwubungabunga kuko ariwo wabemerera kugera ku iterambere rirambye.

Mu ijambo yabagejejeho, Chairman yavuze ko nk’Akarere ka Musanze kakira ba mukerarugendo benshi kubera ko ariko gaherereyemo Pariki y y’Ibirunga, umutekano ari ingenzi kuko iyo habonetse inyungu nyinshi n’abaturage bibageraho.

Ati “Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano. Ubwo ni ukuvuga ngo kuri njye kuri mwe, kuri twese, umutekano ni umurongo utukura, ushyiraho ukavuga ngo uwurenga arahura n’akaga. Nta we ugomba kurenga umurongo ku bijyanye n’umutekano wacu.”

“Ntawe mukwiye kwemerera, yaba abarimo, yaba aturuka kanze, uwo ni umurongo udakwiye kurengwa kugira ngo dushobore gukora ibiduteza imbere twifuza, uwo murongo nturengwa.”

Perezida Kagame yasabye abaturage kugira iyo myumvire kandi inzego zishinzwe umutekano zigafatanya nabo kugira ngo umutekano ubashe kugerwaho.

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abatuye Musanze kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’umwanda, abizeza guhagurukira abayobozi batuzuza inshingano zabo mu gufasha abaturage.

Ubwo yahuraga n’abaturage bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu kandi, Perezida Paul Kagame yababwiye ko atazihanganira abayobozi batuzuza inshingano.

Ati “Aho bihera ni ku buyobozi, ni nabo baba bagomba gufasha abaturage kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo […] Byose byagiye bivugwa. Reka mpere ku nyubako bavuze isakajwe na asbestos. Ibyo twabifatiye umwanzuro, hashize imyaka irenze icumi. Ibyo nibyo nahamagariye abayobozi kuko iyo ugeze hano nibyo bya mbere ubona.”

Yavuze ko iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’umwanda, cy’imirire mibi, nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo by’umwanda ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, bagafatanya, ni ibintu biri mu bushobozi bwabo, ntabwo ari ibizava muri leta cyangwa mu baterankunga.”

Yavuze ko Akarere ka Musanze kakira abakerarugendo benshi basura u Rwanda kuko gafite ingagi, bityo abaturage bakwiye gutekereza ko abo bashyitsi bataza kureba umwanda.

Ati “Ntabwo baba baturutse iwaho baje kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu, nimubishaka bizakemuka.”

Yanagarutse ku bibazo by’imbuto z’ibirayi abaturage bakomeje kuvuga ko itaboneka cyangwa ngo ikwirakwizwe uko bikwiye kandi ku gihe, nyamara bishoboka.

Ati “Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.”

Yavuze ko niba bigaragaza ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye.

Latest News

Youtube Video