Umunyamabanga mukuru yakiriye itsinda riturutse mu Bushinwa

Uyu munsi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi nyakubahwa Francois Ngarambe yakiriye itsinda rihagarariye abagize ishyirahamwe rishinzwe gutsura umubano n’amahanga (Chinese Peoples Association for Friendship with Foreign Countries CPAFFC) aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

 

Iri tsinda riri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda riyobiwe na Madamu Lin Yi rikaba ryagiranye inama n’Umunyamabanga Mukuru aho akorera i Rusororo. 

 

Mu byibanzweho muri ibi biganiro harimo gusuzuma uburyo habaho imikoranire y’umwihariko hagati y’ibihugu byombi kuburyo byagirira inyungu abatuye ibihugu byombi.

 

Umunyamabanga Mukuru yashimye igitekerezo kuri ubu gikomeje kwigwaho n’impande zombi asobanura ko iki gutekerezo kije cyuzuza imikoranire myiza isanzwe iranga amashyaka ayoboye ibihugu ku mpande zombi ndetse n’imibanire myiza isanzwe irangwa hagati y’abakuru b’ibihugu byimbi. 

 

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ine abagize iri tsinda bazasura ibigo bitandukanye n’inzego z’ibanze mu rwego rwo kugirango habaho uburyo impande zombi ziga imikorere myiza n’umuco mwiza uranga abenegihugu b’ibihugu byombi.

Latest News

Youtube Video