Hagiye gushakwa umukandida uzahagararia RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagiye gutora umukandida wabo uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka. 

Ni igikorwa giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, ahazamenyekanira umukandida wa FPR-Inkotanyi uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’abadepite, ku wa 15 Nyakanga 2024. 

Byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi Gasamagera Wellars, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uyu muryango, i Rusororo mu Karere ka Gasabo. 

Gasamagera yavuze ko aya matora azagirwamo uruhare n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku rw’Igihugu.

Yagize ati: “Turizera ko iki gikorwa kizagenda neza nk’uko bihora bigenda. Turizera kandi ko aya matora azagenda neza.”

Abajijwe ku bijyanye na gahunda ya manda itaha, yakomeje avuga ko ishyaka rizakora kongere yaryo aho rizatangaza abahagarariye ishyaka, ariko rikanashyira ahagaragara manifesto y’ishyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ati: “Iki ni igikorwa duteganya gutangaza muri Mata (2024) muri kongere y’ishyaka. Bizaba kandi igihe cyo kwishimira ibyagezweho muri manda ishize.”

Komiseri ushinzwe politiki n’ubukangurambaga mu Muryango FPR-Inkotanyi, Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ishyaka rizashaka abakandida bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa manifesto y’ishyaka ku Banyarwanda.

Ati: “Tuboneyeho rero kumenyesha abanyamuryango ko aya matora ari ingenzi, bityo akaba akwiriye gukoranwa ubushishozi.”

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe, azabera rimwe n’ay’abadepite nyuma y’uko itegeko ry’amatora mu Gihugu rihinduwe.

Back

Latest News

Youtube Video