Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye ku mugabane w’u Burayi, bahuriye mu mwiherero wa 12 witabiriwe n’abarenga 800. Ibiganiro biri kwibanda ku ruhare rw’abanyamuryango batuye muri Diaspora mu iterambere ry’igihugu. Baraganira kandi ku musanzu wabo mu gusigasira isura nziza y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashimiye abitabiriye uyu mwiherero kuba baritabiriye amatora aherutse, bagatora neza FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo.
Yababwiye ko kugira ngo ibikorwa bikubiye muri manifesto bigerweho, imyaka itanu iri imbere izasaba gukora cyane, neza kandi vuba.


