Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango, FPR Inkotanyi, Ambasaderi Gasamagera Wellars, yitabiriye Kongere y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) yabereye i Dodoma muri Tanzania.
Iyi Kongere y’iminsi ibiri yahuje abayobozi b’ishyaka n’abahagarariye andi mashyaka, hagamijwe gusuzuma uko imigambi ya CCM ya 2020-2025 yashyizwe mu bikorwa no kwemeza imigambi mishya izagenderaho mu 2025-2030. Iyi Kongere yabaye mbere y’amatora rusange muri Tanzania ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Ambasaderi Gasamagera yashimye umubano umaze igihe kinini hagati ya FPR-Inkotanyi na CCM, ashimangira ko ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro ufatika kandi ufitiye inyungu Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania.
Yifurije CCM amahirwe masa mu matora ateganyijwe, ashimangira ko umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza gutanga umusanzu wawo kugira ngo ubufatanye bukomeze.