FPR-Inkotanyi n’Ishyaka CPC byagiranye amasezerano y’imikoranire

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Wellars Gasamagera, yakiriye umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’Aba-Communiste

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi,
Ambasaderi Wellars Gasamagera, yakiriye umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’Aba-Communiste, Communist Party of China (CPC) mu Ntara ya Shaanxi mu Bushinwa, akaba n’Umunyamabanga wa Komite y’iri shyaka mu Mujyi wa Yan’an, Hao Huijie.

Mu bigarino bagiranye, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho imikoranire, kongera ubumenyi n’ubushobozi ku mpande zombi no gukorana mu bijyanye no gucunga neza ingoro ndangamurage n’ibikorwa bifitanye isano n’amateka n’umuco.

Ambasaderi Gasamagera yashimangiye ko FPR-Inkotanyi izakomeza kubaka umubano n’Ishyaka rya CPC.

Hao Huijie yijeje ko ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono, bizashyirwa mu bikorwa.

Kuva u Rwanda n’u Bushinwa byatangira umubano mu bya dipolomasi mu 1971, impande zombi zaharaniye kuwukomeza hashingiwe ku bwubahane n’intego zihuriweho zo guteza imbere ibihugu byombi.

Mu myaka ishize, ubu bufatanye bwarakomeye binyuze mu gukorana cyane no guhuza imyumvire ku rwego rwa politiki.

U Bushinwa bushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere ry’inzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo n’ibindi.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS