Amatora y’Inzego za FPR

AMATORA Y’INZEGO ZA RPF-INKOTANYI KUVA KU RWEGO RW’UMUDUGUDU KUGERA KU RWEGO RW’INTARA N’UMUJYI WA KIGALI.

Isobanurampamvu

Nkuko biteganyijwe mu Nyandiko Remezo y’Umuryango FPR-INKOTANYI, Inzego zawo zitorerwa manda y’imyaka itanu.

Manda y’inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI yatangiye muri Kamena 2019 isoza muri Kamena 2024 ariko kuko hari amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, amatora y’Inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI yimuriwe mu kwezi k’Ukuboza 2024 kugeza muri Werurwe 2025.

Mbere y’amatora, Inzego za RPF kugeza ku Umudugudu zizabanza kuganira ku bibazo by’aho batuye n’uruhare rw’Abanyamuryango mu kubikemura, ndetse no kugezwaho inyigisho zitegura amatora amatora mu Nzego z’Umuryango RPF-INKOTANYI.

Ibyiciro by’amatora

Hazaba amatora mu byiciro bitatu (3):

  •  Amatora ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku Umudugudu
    kugera ku Ntara n’Umujyi wa Kigali;
  • Amatora y’Urugaga rw’Urubyiruko n’ay’Urugaga rw’Abagore kuva ku Umudugudu
    kugera ku rwego rw’Igihugu.

Gahunda y’amatora

No

Igikorwa

Igihe kizakorerwa

Ababishinzwe

1

Amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore ku Mudugudu n’Akagari

07/12/2024

Komite Nyobozi y’Umuryango ku Karere n’Umurenge

2

Amatora ya Komite Nyobozi y’urugaga rw’Urubyiruko ku Mudugudu n’Akagari

08/12/2024

Komite Nyobozi y’Umuryango ku Karere n’Umurenge

3

Amatora ya Komite Nyobozi ku Mudugudu n’Akagari

14/12/2024

Komite Nyobozi ku Karere n’Umurenge

4

Amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore ku UmurengeGusobanura amabwiriza y’amatora ku Kagari

15/12/2024

Komite Nyobozi y’Umuryango ku Akarere n’Umurenge

5

Amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Urubyiruko ku Umurenge

21/12/2024

Komite Nyobozi y’Umuryango ku Ntara n’ Akarere

6

Amatora ya Komite Nyobozi ku Murenge

22/12/2024

Komite Nyobozi ku Ntara Umujyi wa Kigali n’Akarere

7

Amatora Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore ku Karere

11/01/2025

Komite Nyobozi ku Ntara n’Akarere na Komite Nyobozi y’Ingaga zombi

8

Amatora Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Urubyiruko ku Karere

12/01/2025

Komite Nyobozi ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

9

Amatora ya Komite Nyobozi ku Karere

18/01/2025

Komite Nyobozi ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

10

Amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

26/01/2025

Komite Nyobozi ku Ntara n’Umujy wa Kigali

11

Amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Urubyiruko ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

08/02/2025

Komite Nyobozi ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

12

Amatora ya Komite Nyobozi, ku Ntara n’Umujyi wa Kigali

15/02/2025

Ubunyamabanga Bukuru

13

Amatora y’Urugaga rw’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu/Inama Nkuru y’Urubyiruko

01/03/2025

Ubunyamabanga Bukuru

14

Amatora y’Urugaga rw’Abagore ku rwego rw’Igihugu/Inama Nkuru y’Urubyiruko

15/03/2024

Ubunyamabanga Bukuru

  • Amatora azajya aba ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru
  •  Havuyemo
    > Iminsi y’umuganda,
    > Umunsi w’Intwari z’Igihugu (01/02/2025),
    > Umunsi mpuzamahanga w’Abagore (08/03/2025).