KIGALI, KU WA GATANDATU TARIKI 7 UKUBOZA 2024
Nk’uko biteganywa n’amategeko remezo y’Umuryango FPR-INKOTANYI mu ngingo yayo ya 54, Ubunyamabanga Bukuru bw’ Umuryango FPR-Inkotanyi buramenyesha abanyamuryango bose ko hateganyijwe amatora y’inzego z’Umuryango, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku ntara n’Umujyi wa Kigali, azaba mu bihe bitandukanye guhera tariki 7 Ukuboza 2024 kugera tariki 15 Werurwe 2025.
Aya matora azashyira mu myanya abayobozi muri manda y’imyaka itanu (2024 – 2029) mu byiciro bitatu bikurikira:
- Amatora ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’ Umudugudu kugera ku Ntara n’Umujyi wa Kigali.
- Amatora y’Urugaga rw’Urubyiruko kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu.
- Amatora y’Urugaga rw’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Bwana Wellars Gasamagera aboneyeho gusaba Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bose kuzitabira aya matora kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu kwihitiramo abayobozi bababereye mu nzego zitandukanye: “Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barashishikarizwa kugira uruhare muri aya matora, guhera ku mudugudu aho batuye, kuko Urwego rw’umudugudu ari rwo shingiro ry’imiyoborere yegerejwe abaturage. Uyu ni umwanya mwiza wo kubaka inzego zikomeye, zizadufasha gusigasira ibyagezweho mu nzira yo kubaka igihugu, no gushyira mu bikorwa Manifesto y’Umuryango (2024-2029).”
Ingengabihe irambuye y’amatora, hamwe n’andi makuru murabisanga ku rubuga rwa www.rpfinKotanyi.rw