Amb. Bazivamo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka MPS

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yagiranye ibiganiro na Aziz Mahamat Saleh, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka MPS (Mouvement Patriotique du Salut)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yagiranye ibiganiro na Aziz Mahamat Saleh, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka MPS (Mouvement Patriotique du Salut) ryo muri Tchad mu ruzinduko rw’akazi yagiriye i Brazzaville.

Ibiganiro byibanze ku nyungu rusange, banemeranya gushyira imbaraga mu gukomeza imikoranire hagati ya FPR-Inkotanyi na MPS.

Ambasaderi Bazivamo yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Congo ku butumire yahawe yitabiye  Kongere ya Gatandatu y’ishyaka Parti Congolais du Travail (PCT) riri ku butegetsi.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS