Amb. Bazivamo yitabiriye Kongere y’Ishyaka PCT i Brazzaville

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, we n’itsinda ayoboye, bitabiriye Kongere ya Gatandatu y’Ishyaka Parti Congolais du Travail (PCT)  i Brazzaville

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, we n’itsinda ayoboye, bitabiriye Kongere ya Gatandatu y’Ishyaka Parti Congolais du Travail (PCT)  i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Bazivamo yabagejejeho indamukanyo ya Perezida Paul Kagame, Chairman wa FPR-Inkotanyi. Yashimangiye umubano w’igihe kirekire usanzwe hagati ya FPR-Inkotanyi na PCT, anagaruka ku ntego ihuriweho y’imiyoborere ihoza umuturage ku isonga.

Yashimangiye ko FPR-Inkotanyi ishyize imbere gukomeza umubano ifitanye na PCT binyuze muri iyo politiki ishyira imbere abaturage, ari na ko hakomeza kwagurwa umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Ambasaderi Bazivamo yijeje ko FPR-Inkotanyi izakomeza gukorana bya hafi na PCT, ashimangira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo uzakomeza gutezwa imbere.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS