Chairman yasuye Intara y’Iburasirazuba, aganira n’abayituye

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagiriye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho yaggiranye ibiganiro n’abayituye ndetse anifatanya nabo mu muganda. Mu ijambo yagejeje ku batuye Akarere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu bashyizemo umwete, ariko baharanira umutekano wo nkingi y’ibanze y’iterambere rirambye. Perezida Kagame yabibukije ko iterambere nyaryo […]
Gakenke: Abanyamuryango basabwe gukora ibiteza imbere Umunyarwanda

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke barasabwa kuba abanyamuryango nyabo barushaho gukora ibikorwa bitezimbere Abanyarwanda kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo. Babisabwe mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016. Mu kiganiro yagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere, Hon Musabeyezu yavuze ko bagomba kuba maso kandi bakamenya […]
Umuhanda uhuza Kayonza na Kagitumba ugiye gusanwa

Ubwo yari mu Karere ka Kayonza, Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abagatuye ko umuhanda uva Kagitumba ukagera i Kayonza ugakomeza ku Rusumo ugiye gukorwa. Yagize ati “Umuhanda munini uva ku mupaka wa Uganda ukanyura hano ugakomeza ujya Rusumo uri mu nzira zo gukorwa bundi bushya. Iby’ibanze, ibyangombwa byose […]
Afurika ntikwiye guhora inyuma y’indi migabane mu iterambere – Chairman

Ubwo yatangaga ikiganiro ku iterambere rikwiye Umunyafurika mu nama mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum on Africa (WEF)”, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye guhora inyuma y’indi migabane mu bijyanye n’terambere. Iki kiganiro cyibanze ku mpinduramatwara ya kane mu bukungu muri Afurika (Africa’s Fourth Industrial Revolution), n’uburyo byateza imbere ubukungu […]
Chairman arakangurira urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko. Iyi mpamyabumenyi yayiherewe muri Kaminuza ya Bahir Dar mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere abari n’abategarugori. Ni ku nshuro ya mbere […]
Ku nshuro ya mbere Inama ihuza ibihugu by’Afurika yatangiye imirimo yayo i Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 mu Rwanda hatangiye inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Afurika. Ni ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwabaho iyi nama izahuza abanyacyubahiro barimo n’abakuru b’Ibihugu bagera kuri 50. Ku munsi wa mbere kuri uyu wa 10-11 Nyakanga, habaye inama yahuje Abambasaderi […]
Chairman yaganiriye n’intore z’Inkomezamihigo

Kuri uyu wa 27 Kanama 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rugize Itorero Inkomezamihigo, bakaba bahuriye muri Stade nto y’Iremera. Abagize Itorero Inkomezamihigo bakaba bahagarariye amashyirahamwe ahuza urubyiruko, ndetse na Komite zarwo mu Turere no mu Mirenge yose igize Igihugu. Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yabasabye gutanga […]