Chairman yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda abizeza imikoranire myiza

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, barimo abakorera mu Rwanda cyangwa abafite ibyicaro mu bindi bihugu.
Abahanzi basaga 40 binjiye mu Muryango RPF Inkotanyi

Mu mpera z’icyumweru bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, barahiriye kuba abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma yo gucengerwa n’amahame uyu muryango ugenderaho.
Chairman yatanze raporo ku ivugurura rikenewe mu muryango w’Afurika yunze ubumwe

Ubwo bari bahuriye mu mwiherero w’Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kuri iki cyumweru I Addis Ababa muri Ethiopia, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabagejejeho raporo igaragaza impinduka zikenewe mu muryango wa Africa yunze ubumwe kugira ngo uyu muryango ushobore kuzuza inshingano zawo bitarinze gutegereza inkunga ivuye mu mahanga.
Chairman yibukije abatuye Nyagatare kujya bishyuza abayobozi ibyo babagomba

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare ku kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abagatuye ko bakwiye kujya babaza abayobozi babo ibyo babagomba batabikemura bakabigeza mu nzego zibakuriye. Ibi Chairman yabivuze ubwo yasuraga Imirenge ya Matimba na Karangazi.
Afurika izatera imbere mu bwikorezi bunyuze mu kirere ari uko inzitizi zikuweho – Perezida Kagame

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije ibihugu by’Afurika ko ari ngombwa gushyira hamwe niba bishaka ko inzozi zo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere zizaba impamo.
Chairman yibukije abayobozi ko Umwiherero ari umwanya nyawo wo kwisuzuma

Ubwo yavugaga ijambo ritangiza umwiherero wa cumin a kane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko nta yandi mahitamo bafite atari ukuzuza inshingano zo gukorera Abanyarwanda neza hagamijwe kuzamura no guteza imbere imibereho y’abo bashinzwe kuyobora.
Chairman yatanze inyigisho muri kaminuza ya mbere ku isi

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yari muri kaminuza Harvard muri America aho yari yatumiwe gutanga inyigisho ashingiye kubyo amaze kugeza ku Rwanda nk’uri ku isonga ry’ubuyobozi bwarwo.
Chairman yashimye intambwe yatewe na Papa Francis

Nyuma yo gutumira Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame I Roma bakagirana ibiganiro ndetse akaboneraho no gusaba imbabazi ku ruhare abayoboke ba kiriziya gatorika n’abayobozi bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,
Umuyobozi wa Banki y’isi yashimye ikoreshwa ry’utudege duto mu kugeza amaraso ku barwayi bayakeneye

Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim atangaza ko ikoranabuhanga ryo gutwara amaraso hifashishijwe indege ntoya za “Drones” ari ntagereranywa kuko nta handi arabibona ku isi.
Ibibazo by’Afurika bizakemurwa n’Abanyafurika – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabwiye Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’Abambasaderi bo muri Afurika bitabiriye inama I Kigali ko Afurika igomba gukora ibyihutirwa ikikemurira ibibazo idategereje abaterankunga, yibutsa Abanyafurika kumva ko bashoboye nk’uko Abanyarwanda babishingiyeho bakaba bakomeje kwiteza imbere.