Chairman wa RPF: Nyagatare tuzayiteza imbere mu myaka 7 iri imbere

Kuwa gatandatu, tariki 22 Nyakanga 2017, mu gikorwa cya kabiri cyo kwiyamamaza cyabereye mu karere ka Nyagatare, Chairman wa RPF akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yijeje ko mu rwego rw’iterambere hari byinshi byiza aka karere kazageraho mu myaka irindwi iri imbere.

Chairman wa RPF: Ngoma igomba kuzahinduka byanze bikunze

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, ku cyumweru, yijeje kuzahindura isura y’Akarere ka Ngoma, abaturage b’aka karere nibatorera RPF gukomeza kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere