Chairman Kagame: Igihugu cyongere kuba icy’Abanyarwanda.

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko mu myaka ishize abanyarwanda babashije gusubirana ububasha bwo kugena aho bashaka kuganisha igihugu cyabo, nyuma yo kumara igihe barabutakaje.
Chairman Kagame: Politiki yariho mbere y’imyaka 23 ishize yarahindutse

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida yatanze mu matora y’Umukuru yegereje, Perezida Paul Kagame, kuwa gatanu yiyamamarije i Nyakabuye mu karere ka Rusizi, aho yagejeje ijambo ku baturage bo mu mirenge itari itari munis y’irindwi y’aka karere.
Chairman Kagame: Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora FPR tubabeshya ibyo tutazakora

Chairman akaba n’umukandiwa wa RPF Inkotanyi mu mwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko amateka ya RPF Inkotanyi agaragaza neza ko buri gihe ibyo yasezeranije abaturage ibikora.
Chairman wa RPF: Iyo abantu bari mu nzira yo guhitamo neza, nta kibatera ubwoba

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatandatu yimamamarije mu karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba cyitabiriwe n’abayoboke basaga ibihumbi 100,000.
Chairman Kagame: Dukomeze inzira yo kwihitiramo uko dushaka

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa kabiri yiyamamarije mu ahantu habiri mu karere ka Gicumbi, aha hombi hakaba hari abaturage bakagabaka 300,000 bari baje kumushyigikira.
RPF Chairman: Ibyo dukora twumvikanyeho, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame aratangaza ko Abanyarwanda bakataje mu nzira yo guhitamo uko bagomba kubaho, kandi biteguye kwirengera ingaruka z’uko guhitamo kwabo.
Chairman yavuze ijambo ry’intsinzi, ashimira abamutoye

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame kuwa Gatandatu mu gitondo yavuze ijambo ry’intsinzi nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje mu buryo bwagateganyo ibyavuye mu matora aho yatsinze abandi bakandida babiri mu matora yo kuwa Gatanu ushize.
Chairman wa RPF yatangije imirimo yokubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame yatangije ku mugararo imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Chairman yayoboye inama ya 5 y’abagize inama njyanama ku ntego z’ikinyagihumbi

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere yayoboye inama njyanama ya gatanu yiga ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi muri Afrika aho yagize icyo avuga ku kamaro ko kugira urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego ku mugabana w’Afurika.
Chairman w’Umuryango yatanze ikiganiro ku mavugururwa y’umuryango w’Afurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) agamije ko uyu muryango wihaza mu bushobozi, asobanura ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.