Isoko rusange rifite inyungu zidasanzwe – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashimangiye ko isoko rusange rya Afurika ribumbatiye inyungu nyinshi ku byiciro byose by’abatuye uyu mugabane, kuko rizatuma bagira agaciro n’imibereho myiza kandi ijambo ryabo ku ruhando mpuzamahanga rikumvikana.

Ntitwatera imbere tudafatanyije – Chairman

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 24 yo Kwibohora yabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.

Chairman yashimiye ibihugu by’Afurika uruhare bikomeje kugira mu mavugurura

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika yunze ubumwe (AU), Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’uyu muryango muri iki gihe Perezida Paul Kagame yamurikiye abitabiriye iyi nama aho amavugurura agamije gushoboza iri huriro kwigira aho ageze anaboneraho gushimira ibihugu bigize AU uko bikomeje kumushyigikira muri iyi myaka ibiri ishize ayoboye komisiyo ishinzwe ayo mavugurura.

Chairman yibukije abaturage ko umutekano ariwo soko y’iterambere rirambye

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi ubwo yahuraga n’abatuye mu Turere twa Musanze na Nyabihu yabibukije ko umutekano bakwiye kuwufata nk’umurongo utukura utagomba kurengwa n’umuntu n’umwe, bityo bakagira uruhare runini mu kuwubungabunga kuko ariwo wabemerera kugera ku iterambere rirambye.

Umunyamabanga mukuru yakiriye itsinda riturutse mu Bushinwa

Uyu munsi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi nyakubahwa Francois Ngarambe yakiriye itsinda rihagarariye abagize ishyirahamwe rishinzwe gutsura umubano n’amahanga (Chinese Peoples Association for Friendship with Foreign Countries CPAFFC) aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi.