Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe n’urupfu rwa Col (Rtd) Karemera Joseph

Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe n’urupfu rwa Col (Rtd) Karemera Joseph.Karemera yabaye Intore y’Umuryango kuva ugitangira. Yakoze imirimo myinshi kandi y’ingenzi haba muri FPR-Inkotanyi, muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena. Atabarutse yari umwe mu bagishwanama mu Ihuriro ry’Inararibonye. Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije kandi wifatanije n’umuryango we muri aka kababaro. Aruhukire mu mahoro.

Umunyamabanga Mukuru yaganiriye n’Abasenateri baturuka mu Muryango FPR-Inkotanyi

Abasenateri baturuka mu Muryango FPR-Inkotanyi bari mu mwiherero wo kuganira ku bumenyi, ingamba n’imyitwarire bizabafasha gusohoza neza inshingano batorewe muri iyi manda. Umunyamabanga Mukuru, Wellars Gasamagera, yabibukije ko ibikorwa byabo byose bikwiye gushyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda, umuturage agahora ku isonga. Handa hano urebe andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/rpfinkotanyi/albums/72177720321095141/

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Burayi bahuriye mu mwiherero

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye ku mugabane w’u Burayi, bahuriye mu mwiherero wa 12 witabiriwe n’abarenga 800. Ibiganiro biri kwibanda ku ruhare rw’abanyamuryango batuye muri Diaspora mu iterambere ry’igihugu. Baraganira kandi ku musanzu wabo mu gusigasira isura nziza y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye. Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashimiye abitabiriye uyu […]