IMYANZURO Y’INAMA NKURU Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI YO KU WA 14-16 UKUBOZA 2017

Kuva tariki 14 kugeza ku wa 16 Ukuboza 2017, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kiri mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hateraniye Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi.
Chairman yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya icumi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bizeza ubufatanye mu bukungu, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.
Chairman w’Umuryango yagiranye ibiganiro na Perezida wa Amerika

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame kuri uyu wa 26 Mutarama 2018 yagiranye ibihaniro na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump.
Ubufatanye bushya hagati y’Ibihugu nibyo bizafasha NEPAD kugera ku migambi yayo – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye ko habaho isuzuma rya gahunda y’Ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD) kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira akamaro.
Isoko rusange rifite inyungu zidasanzwe – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashimangiye ko isoko rusange rya Afurika ribumbatiye inyungu nyinshi ku byiciro byose by’abatuye uyu mugabane, kuko rizatuma bagira agaciro n’imibereho myiza kandi ijambo ryabo ku ruhando mpuzamahanga rikumvikana.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo Mu Majyaruguru biyemeje kunoza imikoranire

Abanyamuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko biyemeje guharanira impinduramatwara ziganisha ku cyerekezo Igihugu cyahisemo, bakubakira ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu no kucyitangira no gushyiraho ingamba zo kubitoza abakibyiruka.
Urubyiruko rwibukijwe ko inzira ikiri ndende, rusabwa gukora cyane

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rukora muri Leta hamwe n’urwikorera rwasabwe kutifata nk’urwageze iyo rujya, rugakora rugamije gushyira mu bikorwa ibyo uyu muryango wemereye Abanyarwanda.
Ntitwatera imbere tudafatanyije – Chairman

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 24 yo Kwibohora yabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.
Chairman yashimiye ibihugu by’Afurika uruhare bikomeje kugira mu mavugurura

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika yunze ubumwe (AU), Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’uyu muryango muri iki gihe Perezida Paul Kagame yamurikiye abitabiriye iyi nama aho amavugurura agamije gushoboza iri huriro kwigira aho ageze anaboneraho gushimira ibihugu bigize AU uko bikomeje kumushyigikira muri iyi myaka ibiri ishize ayoboye komisiyo ishinzwe ayo mavugurura.
Abanyarwanda ntibakwiye guheranwa n’ubukene – Chairman

Mu ijambo yavuze risoza inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko ubukene ari indwara ivurwa igakira bityo nta Munyarwanda ukwiye guheranwa nayo.