Kigali: Ibihugu hafi 200 byeyimeje gukumira ibyuka bihumanya ikirere

Nyuma y’iminsi igera kuri itandatu zingurana ibitekerezo, intumwa zari zahuriye I Kigali ziturutse mu bihu hafi 200 zemeranyijwe ku mugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha (hydrofluorocarcons, HFCs) hagamijwe kubungabunga akayunguruzo k’izuba no kurengera ibidukikije.
Chairman yatangije ibikorwa byo gukoresha indege zitagire abazitwara muri serivisi z’ubuvuzi
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo gutwara amaraso n’indi miti mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones. U Rwanda ruhita ruba igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.
Chairman w’Umuryango na Madam bari muri Morocco

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Marrakesh muri Moroc aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP 22).
Chairman arakangurira urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko. Iyi mpamyabumenyi yayiherewe muri Kaminuza ya Bahir Dar mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere abari n’abategarugori. Ni ku nshuro ya mbere […]
Abanyarwanda bafitiye icyizere kidasanzwe ubuyobozi bwabo

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu ubushakashatsi bwakoze n’iIkigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB kuri uyu wa 15 Ugushyingo, bwagaragaje ko abaturage bo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bafitiye icyizere kinini inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda,
Chairman yatashye inyubako ebyeri zidasanzwe mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yatashye inyubako nshya ebyiri zubatse mu mujyi wa Kigali arizo Chic Complex na Kigali Heights.
Chairman yibukije abayobozi ko bakwiye gushishikazwa n’inyungu z’abo bayobora

Mu nama isanzwe ya biro politiki y’Umuryango RPF Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016, Chairman w’Umuryango Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bayitabiriye ko bakwiye kwiyumvamo inshingano zo kwita ku baturage ku buryo batagomba guhora babiruka inyuma babasaba ibyo bakagombye kuba babaha.
Chairman yatanze ikiganiro ku bayobozi n’abashoramari mpuzamahanga mu Buhinde

Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura inama ya munani yiga ku ishoramari izwi nka Vibrant Gujarat Summit, yatangiye uyu munsi muri Leta ya Gujarat mu gihugu cy’ u Buhinde.
Chairman yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda abizeza imikoranire myiza

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, barimo abakorera mu Rwanda cyangwa abafite ibyicaro mu bindi bihugu.
Abahanzi basaga 40 binjiye mu Muryango RPF Inkotanyi

Mu mpera z’icyumweru bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, barahiriye kuba abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma yo gucengerwa n’amahame uyu muryango ugenderaho.