Chairman wa RPF yabwiye abatuye Ngororero ko gutora RPF ari uguhitamo igihugu kitajegajega

Ku munsi wa gatanu nyuma yo gutangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame yiyayamarije mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba.
Chairman wa RPF: Nyabugogo ni ikimenyetso cy’u Rwanda dushaka kubaka

Chairman wa RPF akaba n’umukandida wayo mu matora yegereje ya Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame, kuwa gatatu yanyuze mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo aho yagejeje ijambi ku bihumbi by’abaturage bari baje kumwereka ko bamuri inyuma.
Chairman Kagame: Politiki ya RPF igamije iterambere

Chairman wa RPF Inkotanyi, kuwa kane, mbere ya saa sita, yiyamamarije mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, ageza ijambo ku bayoboke basaga 200,000 bari bateraniye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki.
Chairman wa RPF yiyamamarije i Nyamirambo

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kane, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yiyamamarije i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, iruhande rwa Stade Regional ya Kigali, akaba yahageze avuye mu karere ka Rulindo mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye mu masaha ya mbere ya saa sita.
Chairman wa RPF: Nyagatare ni ikimenyetso cy’ubumwe

Chairman wa RPF, akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko akarere ka Nyagatare ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye byazanywe na RPF Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Chairman wa RPF: Nyagatare tuzayiteza imbere mu myaka 7 iri imbere

Kuwa gatandatu, tariki 22 Nyakanga 2017, mu gikorwa cya kabiri cyo kwiyamamaza cyabereye mu karere ka Nyagatare, Chairman wa RPF akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yijeje ko mu rwego rw’iterambere hari byinshi byiza aka karere kazageraho mu myaka irindwi iri imbere.
Chairman wa RPF yiyamamarije mu karere ka Kirehe

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba, ahereye mu karere ka Kirehe.
Chairman wa RPF: Aho dushaka kujya kuhagera birasaba imbaraga za buri wese

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru nimugoroba, yasoje urugendo rwo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kugera mu turere turindwi tugize iyi ntara.
Chairman wa RPF: Ngoma igomba kuzahinduka byanze bikunze

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, ku cyumweru, yijeje kuzahindura isura y’Akarere ka Ngoma, abaturage b’aka karere nibatorera RPF gukomeza kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere
Chairman wa RPF: Tuzagera ku majyambere yisumbuye turi kumwe

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, aratangaza ko gusigasira ubumwe no gukorera hamwe bizatuma u Rwanda rurushaho gukataza mu nzira igana iterambere.