Chairman w’Umuryango yatanze ikiganiro ku mavugururwa y’umuryango w’Afurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) agamije ko uyu muryango wihaza mu bushobozi, asobanura ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.

Ambasaderi wa Cuban yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru

Ambasaderi uhagarariye igihugu cya Cuba mu Rwanda Bwana Antonio Luis Pubillones Izaguirre, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017 yasuye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa Francois Ngarambe mu biro bye I Rusororo bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku mubano n’ubutwererane. Ibiganiro bikaba byaribanze ku buryo Umuryango FPR Inkotanyi n’Ishyaka ry’aba Komunisiti rya Cuba bakwagura umubano.