Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabereye mu Intare Conference Arena.
Yahurije hamwe abanyamuryango barenga 2200 n’abashyitsi batandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko gukorera hamwe nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Ati “Ubundi muri RPF cyangwa ibindi byose dukwiriye kuba dukora mu kubaka igihugu cyacu, umuntu aba akwiriye dutekereza nk’umuntu ndetse akitekereza, agatekereza inshingano afite zimuganisha cyangwa zimuhuza n’abandi byagera ku bikorwa tukabikorera hamwe.”
Iyi nama y’Inteko Rusange ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni umwanya mwiza wo kwisuzuma, kuganira no kurebera hamwe inshingano z’abanyamuryango hagamijwe iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange bijyanye n’intego z’Umuryango FPR-Inkotanyi.



