Musanze: Habaye inteko rusange y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2016 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru habereye Inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR INKOTANYI.

Iyi Nteko rusange yafunguwe ku mugaragaro na Chairman w’Umuryango mu Karere ka Musanze Bwana Musabyimana Jean Claude. Mu ijambo yagejeje ku ntore z’umuryango, Chairman yashimiye ubwitabite bw’Urubyiruko muri iyi Nteko rusange, abasaba ko imyanzuro iribufatirwe muri iyi Nteko bazayishyira mu bikorwa buri wese akabigizemo uruhare, Umushyitsi mukuru muri iyi Nteko rusange yari Komiseri muri NEC ushinzwe Urubyiruko

Abitabiriye iyi Nteko basuzumiye hamwe ibikorwa byakozwe hagati y’umwaka wa 2015-2016 ni byo bateganya gukora 2016-2017. Iki kiganiro cyatanzwe na Chairman w’urugaga rw’urubyiruko mu Karere ka musanze Bwana Faustin Rushimisha mu gihe ikiganiro ku Mikorere n’Imikoranire y’Inzego z’Urubyiruko n’izindi nzego z’Umuryango. Iki kiganiro cyatanzwe na Komiseri Dr.Abdallah Utumatwishima ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Nyuma y’ibiganiro ababyitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyinshi bikaba byaganishaka ku gukorera hamwe biteza imbere, kongera ubumenyi mu rwego rw’Umuryango bigahera ku rubyiruko ruri mu mashuri.

Iyi Nteko Rusange yitabiriwe n’abagize inzego z’urugaga rw’Urubyiruko ku Karere n’Imirenge, abakorerabushake, abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza zo muri Musanze, abayobozi ba task force z’umuryango muri za Kaminuza, ba Nyampinga batowe mu mwaka wa 2016 muri Kaminuza ziri muri Musanze ndetse n’abahagarariye Cooperative z’Urubyiruko mu Karere.

Back

Latest News

Youtube Video