Chairman w’Umuryango na Madam bari muri Morocco

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Marrakesh muri Moroc aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP 22).


Iyo nama yatangiye kuwa 7 Ugushyingo ikazasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2016 irabera ahitwa Bab Ighli, mu Mujyi wa Marrakech mu gihugu cya Moroc.
Akigera mu mujyi wa Marrakesh, Perezida Kagame na Madam Jeannette Kagame bakiriwe na n’Umwami Mohammed VI wa Maroc.


 Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki moon, barungurana ibitekerezo ku buryo hajya haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
 U Rwanda na Maroc muri iki gihe biri kwishimira umubano mwiza mu mateka yabyo washimangiwe n’ingendo z’abayobozi bombi mu mezi ashize.


 Perezida Kagame araba ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 10, mu nama iza kubahuza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo.
 Urugendo rwa Perezida Kagame muri Moroc ruje rukurikira urwo yaherukagamo muri icyo gihugu, ndetse n’urwo Umwami wacyo, Mohammed V aherutse kugirira mu Rwanda, zose zikaba zari zigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Back

Latest News

Youtube Video