Abo turi bo

U Rwanda ni Igihugu gito gifite ubuso bwa kilometerokare 26.330 ndetse n’abaturage barenga miliyoni 13. Ibi bituma ruba Igihugu cya mbere gifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru muri Afurika. 

Bitandukanye n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, u Rwanda ntabwo ruri mu bihugu byahanzwe n’Abanyaburayi. Ubwo Abanyaburayi bageraga muri Afurika, u Rwanda rwari Igihugu cyari gisanzweho, kimaze imyaka irenga 100 gifite imipaka yacyo ndetse n’ubuyobozi buzwi, ari na bwo bwahuzaga abaturage.

U Rwanda kandi rwari Igihugu cyubashywe n’ibihugu by’ibituranyi, dore ko rwari runafitanye imibanire na byo. 

Abanyaburayi basanze u Rwanda ari Igihugu gifite politiki yigenga, gifite amategeko yacyo yari yarakoranywe ubushishozi, agamije kurengera abaturage bose. U Rwanda kandi rwari Igihugu gifite ubukungu bwigenga, bushingiye ku mirimo yo kwishakamo ibisubizo no kwihaza, irimo ubuhinzi, ubworozi, ubucuzi, ububaji n’ibindi. 

Bitewe n’uko nta faranga ryabagaho mu Rwanda rw’icyo gihe, abantu bakoreshaga ubucuruzi bwo kugurana ibicuruzwa kugira ngo buri wese abone icyo akeneye. 

Kubera ko ubukungu bwari bushingiye ku buhinzi, Abanyarwanda bari barashyizeho uburyo bwo gutanga ubutaka kuri bagenzi babo batari babufite, ibyitwaga ‘Ubugererwa’. Inka na zo zahabwaga abatazifite muri gahunda yitwaga ‘Ubuhake.’

Muri izi gahunda z’Ubugererwa n’Ubuhake, hari akarengane kabayemo nk’uko biri mu mateka ya buri gihugu ku isi; aho abakoresha batahembaga abakozi babo ibibakwiriye igihe cyose. 

U Rwanda rwarigengaga kandi rufite umuco warwo, ari na wo wahuzaga abaturage barwo bose.

U Rwanda kandi rwari Igihugu gifite imyemerere imwe, uburezi buhuriweho bwatangwaga mu Gihugu hose, n’ibindi.

Abana b’Abanyarwanda bigishijwe urukundo ndetse no gukorera Igihugu cyabo, bigishwa kubahiriza amategeko yagengaga imibanire n’abantu nko kubaha, ubupfura, kugira ukuri, kwitwararika, kubana neza, n’ibindi. Ni ibintu byumvikana ko ubu bumwe bwari mu Banyarwanda bwari isoko y’imbaraga z’Igihugu. 

Ubwo Abakoloni bageraga mu Rwanda (Abadage bahageze mu 1899-1916 n’Ababiligi mu 1916-1959) u Rwanda rwatakaje ubwigenge rwahoranye muri politiki, ubukungu ndetse n’umuco. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagenzurwaga n’abatware b’abakoloni babaga bagamije inyungu zabo, nubwo zabaga zitari mu nyungu z’Abanyarwanda. 

Abakoloni bashyizeho amategeko ndetse batoranya abayobozi mu buryo bwari bugamije inyungu zabo bwite, mu gihe gahunda z’ubukungu zahinduwe ku buryo ibicuruzwa byose byakorerwaga mu Rwanda byagombaga kujyanwa ku masoko y’abo bakoloni, bikajyanwa nta nyungu na nke bisigiye Abanyarwanda.

Abakoloni kandi batangije amashuri ndetse bazana imyemerere yari igamije kugera ku ntego yo kwigisha umuco wabo, basenya umuco Abanyarwanda bari basanganywe. 

Abakoloni bakoresheje ihame ryo gutandukanya abantu kugira ngo ubone uburyo bworoshye bwo kubayobora, barema ibinyoma bitandukanye bivuga ko Abanyarwanda bafite inkomoko zitandukanye, batigeze bagerera mu Gihugu igihe kimwe, badafite ubuhanga bungana, badakwiriye gukora akazi kamwe, ndetse ngo bahabwe uburezi buhuriweho, ibyo byose bigamije gucamo Abanyarwanda ibice.

Uku gutandukanya Abanyarwanda no gutonesha igice kimwe cyabo ni byo byaje gusenya ubumwe bahoranye. 

Mu ntangiriro za 1950, ubwo ibihugu bya Afurika byarimo kurwanira ubwigenge, Abanyarwanda na bo barwaniye ubwigenge bwabo. Benshi mu barwaniye ubwigenge bw’u Rwanda icyo gihe bari Abatutsi. Ibi byatumye Ababiligi batangira gukwirakwiza ingengabitekerezo y’uko Abatutsi bari abanyamahanga bakomoka muri Abyssinia (ubu ni muri Etiyopiya) 

Bashishikarije Abahutu gusenya no gutwika ingo zabo, kubica ndetse no kubohereza mu buhunzi. Byageze mu mpera za 1959, Ishyaka rya PARMEHUTU ryaremeye iyo ngengabitekerezo ndetse rinayishyira mu bikorwa, rishyigikiwe n’abakoloni. 

U Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962 nyuma y’ubwicanyi bwakozwe na MDR-PARMEHUTU aho Abatutsi benshi babuze ubuzima bwabo, abandi bagahunga Igihugu. Iryo shyaka ni ryo ryaje guhabwa igihembo cyo kuyobora u Rwanda. 

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu 1962, ubutegetsi bwa MDR-PARMEHUTU (1962-1973)  ndetse n’ubutegetsi bwa MRND (1973-1994) bwahisemo politiki yo gukomeza guheza Abanyarwanda yazanywe n’abakoloni, bituma ibibazo bikomeza kwiyongera muri rusange. 

Ubwo butegetsi bwombi bwaranzwe n’imiyoborere mibi irimo: 

  • Kwigisha amacakubiri

  • Kubiba urwango mu Banyarwanda

  • Kwima bamwe mu Banyarwanda amahirwe yo kwiga, gukora ndetse no kwinjira muri politiki

  • Gutoteza bamwe mu Banyarwanda, gusenya ndetse no gutwika ingo zabo, kubica, kubohereza mu buhunzi ndetse no kugeza kuri Jenoside mu 1994.

  • Kwirengagiza ihame rya demokarasi ndetse no kudatanga amahirwe ku bantu kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere. 

  • Kutagira gahunda z’ubukungu zihamye mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda, ibyatumye Abanyarwanda bibasirwa n’ubukene, ibyorezo, ubujiji ndetse bakanashingira ku nkunga z’amahanga. 

  • Gushyira imbere inyungu z’abayobozi aho kuba imibereho myiza y’abaturage, ibyatumye ruswa, icyenewabo, kwangiza no kunyereza umutungo w’Igihugu byiyongera. 

 

Umuryango FPR-Inkotanyi washinzwe ufite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda ndetse no gukemura ibibazo byose biyikomokaho.

Yaba urugamba rwa politiki n’urw’amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y’igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere. 

Porogaramu ya politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi irasobanuwe muri iyi nyandiko. Igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n’ibibazo by’imibanire u Rwanda rwanyuzemo. 

 

Porogaramu ya politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi 

Umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gusuzuma ibibazo byugaruje Igihugu cyacu, nk’uko biri mu mateka yarwo, by’umwihariko:

  • Hashingiwe ku kuba kugarura ubumwe mu Banyarwanda ari ingenzi, ndetse no kuba ubumwe bugomba kuba umusingi wubakirwaho amahoro n’iterambere mu Rwanda,

  • Hashingiwe ku buryo politiki yo guheza no kutita ku burenganzira bwa muntu mu Banyarwanda yagejeje kuri Jenoside, 

  • Hashingiwe ku kuba gutanga uburenganzira bwo kugira uruhare mu guhitamo abayobozi ari ishingiro rya demokarasi nyayo n’iterambere,

  • Hashingiwe ku ntego yo gushaka ibisubizo ku bibazo bya politiki, ubukungu n’imibanire u Rwanda ruhura na byo,

Umuryango FPR-Inkotanyi wafashe icyemezo cyo gushyiraho porogaramu ya politiki igamije kubaka Igihugu gitanga uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose. 

Iyi porogaramu igizwe n’ingingo icyenda: 

  1. Kugarura ubumwe mu Banyarwanda

  2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu 

  3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi

  4. Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w’Igihugu

  5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso mbi zijyanye na byo 

  6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage

  7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi

  8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane,

  9. Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Ikiranga Umuryango FPR-INKOTANYI ni ibendera rigizwe n’amabara atatu ahagaze kandi akurikiranye atya: umutuku, umweru n’ubururu-juru.

Muri iri bendera handitsemo izi nyuguti zirabura kandi zikurikirana zitya : F mu mutuku, P mu mweru, na R mu bururu. Amabara y’iryo bendera asobanura ubwitange n’umurava byaranze intwari z’abana b’u Rwanda bemeye kumena amaraso yabo umutuku), demokarasi no gukorera mu mucyo (umweru) n’amahoro (ubururu).


Ikimenyetso cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kigizwe n’ibi bikurikira:

  • Ikiyaga n’imisozi y’icyatsi gitoshye

  • Izuba rirasa

  • Imigano ibiri isobetse

  • Intare

Ikiyaga n’imisozi y’icyatsi gitoshye  ni ikimenyetso cy’ubwiza bw’u Rwanda. Intare ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rurinzwe. Imigano ibiri isobetse ni ikimenyetso cy’ubwitange n’ubufatanye bw’abaruharaniye. Izuba rirashe ni ikimenyetso cy’amatwara mashya mu buyobozi Igihugu cyacu kizayoborwamo n’Umuryango FPR-INKOTANYI, yo rumuri rumurikira Abanyarwanda muri ayo matwara. Akarongo k’umuhondo kavuga icyizere kinini Abanyarwanda bafitiye iminsi iri imbere.

    Ubumwe 
    Ubusugire bw’Igihugu n’umutekano
    Ubukungu
    Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi
    Guca umuco wa ruswa
    Kuzamura imibereho myiza y’abaturage
    Gukuraho impamvu zose z’ubuhunzi
    Umubano n'amahanga
    Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu iteye gutya

  • Kongere ya FPR-Inkotanyi 

  • Inama ya Biro Politiki

  • Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu

I. Inshingano za Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi 

Inshingano nyamukuru za Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni izi zikurikira: 

  1. Gushyiraho ndetse no guhindura Itegeko Nshinga n’izindi nyandiko z’amategeko ziyobora Umuryango FPR-Inkotanyi

  2. Kwemeza umurongo wa politiki wa FPR-Inkotanyi 

  3. Kwemeza ingengo y’imari y’Umuryango FPR-Inkotanyi

  4. Gushyiraho igenabikorwa ry’Umuryango FPR-Inkotanyi 

  5. Kwemeza raporo y’ibikorwa ndetse na raporo igaragaraza uko umutungo ukoreshwa

  6. Gusuzuma no gukurikirana ibikorwa n’imikorere y’izindi nzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi 

  7. Gukora Komite Nyobozi, Komite Ishinzwe Imyitwarire ndetse n’Urwego rw’Ubugenzuzi ku rwego rw’Igihugu

  8. Gusuzuma, kwemeza, kuvugurura no kwanga ibyemezo byafashwe n’izindi nzego

  9. Gushyiraho komite zishinzwe kugenzura no gusesengura ibikorwa

  10. Gutora no kwemeza abakandida ba FPR-Inkotanyi batanzwe na Biro Politiki mu matora yo ku rwego rw’Igihugu

  11. Gufata ibyemezo ku bijyanye n’imyitwarire y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu

  12. Gufata ibyemezo ku bijyanye na raporo ndetse n’ubugenzuzi

  13. Kwiga no kwemeza imikoranire hagati ya FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka

II. Inshingano za Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Inshingano nyamukuru za Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu ni izi zikurikira:

  1. Kugenzura porogaramu ya politiki, ibikorwa ndetse n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, no ku rwego rw’Igihugu

  2. Kugenzura imikorere n’imyitwarire y’Abanyamuryango

  3. Gufata imyanzuro y’agateganyo ku bayobozi ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, no ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali

  4. Gutegura igenamigambi ry’igihe runaka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi 

  5. Kugenzura ingengo y’imari y’Umuryango FPR-Inkotanyi 

  6. Kugenzura raporo z’imikoreshereze y’umutungo

  7. Kugena abakandika baziyamamaza ku myanya y’ubuyobozi mu nzego za Leta

  8. Kugenzura, kwemeza, kuvugurura no kwanga ibyemezo byafashwe n’inzego ziyishamikiyeho

  9. Kwemeza Abanyamuryango bashyizweho muri Komite Nyobozi

  10. Kugenzura imikorere y’Umuryango FPR-Inkotanyi no gushyiraho urwego rw’Umugenzuzi kugira ngo akomeze izi nshingano

  11. Kwakira no gusuzuma raporo z’Ubugenzuzi bwa FPR-Inkotanyi 

  12. Gufata inshingano za Kongere ya FPR-Inkotanyi mu gihe itashoboye guterana

III. Inshingano za Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi 

Inshingano nyamukuru za Komite Nyobozi mu nzego zose, ni izi zikurikira:

  1. Gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Rusange, Biro Politiki ndetse na Kongere ya FPR-Inkotanyi 

  2. Gukurikirana ibikorwa bya FPR-Inkotanyi kuri buri rwego

  3. Kuyobora no kugenzura ibikorwa n’imikorere ya buri rwego 

  4. Gutegura igenamigambi ry’Inama Rusange, Biro Politiki, na Kongere

  5. Kugenzura umusaruro w’abayobozi ku nzego zose no gufata ibyemezo by’igihe gito ku bayobozi batuzuza inshingano zabo 

  6. Gushyiraho abayobozi b’igihe gito basimbura abavuye mu nshingano kubera impamvu zitandukanye

  7. Gushaka abakozi

  8. Gutegura no gutangaza raporo ku Nama Rusange, Biro Politiki ndetse na Kongere ya FPR-Inkotanyi; by’umwihariko, Komite Nyobozi igomba gutegura ingengo y’imari na raporo z’ishyirwa mu bikorwa.

Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu igira abayobozi bitwa Abakomiseri.

Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’intara kugera ku rwego rw’umudugudu 

Imiterere y’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali iteye gutya:

  • Inama Rusange

  • Komite Nyobozi