Ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 ahagana saa 7h30, Mu murenge wa Cyungo
mu Karere ka Rulindo ku muhanda Gicumbi – Base habereye impanuka y’imodoka ya
Coaster yari itwaye Abanyamuryango 28 ba FPR INKOTANYI bari bagiye mu nama ku
Ntara y’Amajyaruguru.
Umuntu umwe yaguye muri iyi mpanuka, bane bakomereka bikomeye, abandi
bakomereka byoroheje.
Abakomeretse bitaweho n’abaganga bakorera ku bitaro bya Kinihira, Byumba, Faisal na
CHUK.
Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije umuryango wabuze uwabo, n’abagizweho
ingaruka n’iyi mpanuka muri rusange.
Murakoze