Umunyamabanga Mukuru yakiriye Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla, bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla, bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Khalid yasobanuriye Umunyamabanga Mukuru imiterere y’ibibazo bya Politiki muri Sudani, anagaragaza aho bigeze bishakirwa umuti.

Abayobozi bombi baganiriye ku nzego z’imikoranire hagati y’u Rwanda na Sudani, mu gukemura amakimbirane nyuma y’intambara, ubucuruzi n’ubufatanye.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS