Umunyamabanga Mukuru yashimiye Abanyarwanda bashyigikiye FPR-Inkotanyi mu matora

Umunyamabanga w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashimiye Abanyarwanda ku ruhare bagize mu bikorwa by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

Kigali, 17 Nyakanga 2024 – Umunyamabanga w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashimiye Abanyarwanda ku ruhare bagize mu bikorwa by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yabaye ku itariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu Rwanda.

Yagize ati “Umuryango FPR-Inkotanyi urashimira Abanyarwanda badushyigikiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite dusoje.”

Yavuze ko uru ruhare bagize ari ikimenyetso cy’icyizere uyu muryango ufitiwe kubera imiyoborere myizan’icyerekezo uganishamo igihugu.

Ati “Ni ikimenyetso ndakuka cy’icyizere mu miyoborere n’icyerekezo Umuryango FPR uganishamo u Rwanda. Mu mikorere yawo, Umuryango wacu uzakomeza gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere rirambye ry’igihugu, by’umwihariko rishyira umuturage ku isonga. Mu gihe dutegereje ko hatangazwa burundu ibyavuye mu matora, turashimira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku cyizere mwatugiriye muri aya matora.”

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS