Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen; baganiriye n’Intumwa z’Ishyaka rya CPC (Communist Party of China) bigamije guteza imbere uburezi, ubushakashatsi n’ibindi.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 21 Nzeri 2026, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Izo ntumwa zari ziyobowe na Wang Liyong, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bushinwa gikora Ubushakashatsi ‘China Center for Contemporary World Studies’ ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi.
Ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati ya FPR-Inkotanyi n’Ishyaka rya CPC ryo Bushinwa, by’umwihariko mu nzego z’umuco, uburezi, ubushakashatsi no guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ibi biganiro bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kwagura ubufatanye no guteza imbere gahunda zo gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye.
Binyuze muri ubu bufatanye, impande zombi ziyemeje gukomeza gushimangira umubano zimaze igihe zifitanye no gushakisha andi mahirwe yo kwagura imikoranire.

